sangiza abandi

Qatar Airways igiye gusubukura ingendo zayo i Kigali

sangiza abandi

Sosiyete y’Indege ya Qatar Airways yatangaje ko igiye gusubukura ingendo ziva mu Mujyi wa Kigali zerekeza i Doha nta handi indege inyuze, guhera tariki ya 14 Gicurasi 2025.

Biteganyijwe ko indege ya Qatar Airways yo mu bwoko bwa A320 ari yo izajya ikora ingendo ziva i Doha zerekeza i Kigali, byibura inshuro enye mu Cyumweru.

Qatar Airways yari isanzwe ifitanye amasezerano na RwandAir yo gukora ubwikorezi bwo mu kirere bwaba ubw’abantu cyangwa ibintu, yashyizweho umukono mu 2022.

Izi ngendo zitezweho guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, aho urugendo rwa Doha-Kigali ruzajya rukoreshwa n’Abanyaburayi bifuza gusura ibihugu bitandukanye bya Afurika ndetse n’Abanyafurika bashaka kwerekezayo.

U Rwanda rukataje mu rugendo rwo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo rwubatse ibikorwaremezo bizafasha mu guteza imbere ubwikorezi ndetse rwashyize imbaraga mu bikorwaremezo birufasha kwakira abakerarugendo benshi baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Qatar n’u Rwanda bisanzwe bifatanya mu bikorwa by’iterambere, aho iki gihugu gifite imigabane ingana na 60% y’ikibuga cy’indege cya Bugesera, kikaba igikorwa kizafasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ubukerarugendo.

Custom comment form