sangiza abandi

Qatar igeze kure ishyira mu bikorwa igurwa ry’imigabane 49% ya RwandAir

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibikorwa bigendanye n’amasezerano yo kwegurira Qatar imigabane ingana na 49% muri RwandAir bigeze kure ndetse n’umushinga wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera urimbanyije.

Yabisobanuye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kane, ubwo yari abajijwe aho iyi mishinga yombi igeze ishyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa bigendanye no kwegurira Qatar 49% y’imigabane ya RwandAir bigeze kure.

Ati “Navuga ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa, ntabwo bizatwara igihe kinini ngo bigaragare. Ibintu byinshi biri kurangizwa haba mu nyandiko ari na ko biba mu buryo bugaragara. Turi kwihuta cyane kugira ngo tujye ku ntambwe yisumbuyeho ngo dukore ibituma twungukira muri ubwo bufatanye.”

Uyu mushinga umaze imyaka ine kuko watangiye gutekerezwaho mu 2020. Leta y’u Rwanda igaragaza ko wagiye ukomwa mu nkokora n’impamvu zitandukanye zirimo na Covid-19. Gusa ubu Leta igaragaza ko yamaze kwemeza amasezerano y’imikoranire igisigaye ari ukugura iyi migabane.

Ni gahunda igamije kongerera Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, ubushobozi burimo kongera indege ifite, guhugura abakozi, kongera ibyerekezo ikoreramo ingendo n’ibindi.

Ku rundi ruhande, ku bijyanye n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda na Sosiyete ya Qatar Airways azatuma ifata 60% by’imigabane y’iki kibuga.

Ayo masezerano azafasha mu bikorwa byo kubaka, gucunga no gukoresha iki kibuga cy’indege, biteganyijwe ko kizuzura mu 2027 cyangwa 2028.


Iki kibuga cyatangiye kubakwa mu 2017, hatekerezwa ko kizaba cyuzuye mu 2024, ariko nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Qatar Airways, inyigo yacyo yasubiwemo, ibikorwa byari kuhakorwa biragurwa.

Custom comment form