sangiza abandi

Qatar yashimye intambwe y’u Rwanda na RDC mu kibazo cya M23

sangiza abandi

Qatar yatangaje ko yishimiye uruhare rw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gukemura ikibazo cya M23 iri mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni mu itangazo bashyize hanze ku Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe 2025, aho bashimiye impande zombi uruhare zikomeje kugaragaza mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.

Muri iri tangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, bashimiye uruhare n’imbaraga bikomeje kugaragazwa na Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo n’u Rwanda mu biganiro by’amahoro bigamije gushakira umutekano Akarere k’Uburasirazuba.

Iyi Minisiteri yatangaje ko yizeye gukomeza kw’iyi ntambwe imaze guterwa kugirango abaturage bagerweho n’amahoro n’itarambere, ndetse ivuga ko ishyigikiye ibiganiro bya Luanda na Nairobi byemejwe n’inama ya EAC na SADC hagamijwe gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro by’amahoro.

Bibaye nyuma y’uko umuvugizi wa M23, Lawrance Kanyuka atangaje ko uyu mutwe wiyemeje kuva mu gace ka Walikale wari umaze iminsi wigaruriye, Igisirikare cya Congo, FARDC, gishimira uyu mwanzuro ndetse Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yemeza ko izagirana ibiganiro bitaziguye na M23.

Nyuma yaho Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ari intambwe nziza ku mpande zombi mu gukomeza gushaka igisubizo kirambye kizageza ku kugarura amahoro n’umutekano mu Karere k’Uburasirazuba, binyuze mu biganiro byemejwe na EAC-SADC.

Custom comment form