Umuvugizi wa Mukura VS, Gatera Edmond, yavuze ko Rayon Sports yakoze ikosa rikomeye ryo kwemera ko umukino bafitanye uzabera muri Stade Amahoro.
Ni umukino wo kwishyura wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025 saa 19:30 muri Stade Amahoro. Uzaba wabanjirijwe n’uwo APR FC izakiramo Police FC saa 16:00.
Nubwo umukino ubanza amakipe yanganyirije i Huye igitego 1-1, Gatera Edmond yabwiye UMUNOTA ko Rayon Sports idashobora gukuramo Mukura VS.
Ati “Ntabwo Rayon Sports ishobora gukuramo Mukura VS, simbibona. Nta bushobozi ifite bwo gukuramo Mukura VS, bibaye byaba ari ibitangaza nka kumwe amazi yahindutse divayi.”
Yakomeje avuga ko iyi kipe yashingiwe i Nyanza mu 1968 yemeye ko APR FC iyishuka igatwara umukino wa yo muri Stade Amahoro.
Ati “Rayon Sports ifite abanzi benshi, ubundi ni gute wumva ko APR FC yakugira inama nzima? Yabagiriye inama yo gushyira umukino mu Mahoro, bongeye gushyira Mukura VS muri Stade Amahoro ni nko kwiyahura. Urebye bameze nk’abantu badashaka gutwara igikombe.”
Amakipe azakomeza azahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi muri Stade Amahoro mu gihe tariki ya 3 Gicurasi 2025 hazakinwa umwanya wa 3.