Ikipe ya Rayon Sports yatangaje impinduka mu batoza bayo aho Claude Rwaka wari usanzwe ari Umutoza Mukuru wa Rayon Sports y’Abagore yagizwe Umutoza wungirije mu y’Abagabo.
Izi mpinduka zatangajwe binyuze ku rubuga rwa X rwa Rayon Sports, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Mata 2025.
Claude Rwaka wari usanzwe ari Umutoza Mukuru wa Rayon Sports y’Abagore yayivuyemo nyuma yo kuyisigira Igikombe cya Shampiyona y’umwaka wa 2024/2025 n’icyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Azaba yungirije Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho.
Rwaka yahawe inshingano nk’Umutoza wungirije wa Rayon Sports, asimbuye Umunya-Tunisie, Quanane Sellami, uheruka gutandukana na yo.
Ubwo yaherukaga muri uyu mwanya, Rwaka yafashije Rayon Sports gutwara Igikombe cy’Amahoro cya 2023.
Mu zindi mpinduka, Fleury Iquel Rudasingwa yagizwe Umutoza Mukuru wa Rayon Sports y’Abagore. Yageze muri Gikundiro mu 2024, icyo gihe yari avuye muri La Jeunesse FC.
Rudasingwa azaba yungirijwe na Djamila Dushimimana wari usanzwe ari Team Manager wa Rayon Sports y’Abagore. Dushimimana afite impamyabumenyi yo gutoza (CAF B-License)
Rayon Sports yabonye Rwaka nk’umutoza wungirije mu gihe igikubanye na APR FC mu rugamba rwa Shampiyona y’u Rwanda [iheruka kwegukana mu myaka isaga itanu ishize] ndetse n’Igikombe cy’Amahoro aho izahura na Mukura VS muri ½.
Gikundiro iri kwitegura umukino izakirwamo na Marine FC muri Shampiyona, uteganyijwe kubera kuri Stade Umuganda, ku wa 5 Mata 2025.
‎‎Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Rwanda Premier League imaze gukinwa imikino 22, aho ifite amanota 46, irusha APR FC iyikurikiye inota 1.
