sangiza abandi

Rayon Sports yaguye i Rubavu, APR FC iyihagurutsa ku ntebe y’icyubahiro

sangiza abandi

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Marine FC ibitego 2-2, mu gihe APR FC yatsinze Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

Umukino wa Rayon Sports na Marine wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu mu gihe uwo Bugesera FC yakiriyemo APR FC wakiniwe kuri Stade y’Akarere ka Bugesera.

Iyi mikino yombi yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Mata 2025, aho yatangiriye icyarimwe saa Cyenda zuzuye.

Mbere y’uko itangira, Rayon Sports ni yo yari iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 46, irusha APR FC inota rimwe.

Nyuma y’iminota 90 yakinwe n’inyongera yashyizweho, APR FC yatsinze Bugesera FC, ikura Rayon Sports ku ntebe y’icyubahiro kuko yo yanganyije na Marine FC.

Igitego rukumbi cyahesheje Ikipe y’Igisirikare intsinzi cyatsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara ku munota wa 11, ku mupira yateresheje umutwe uvuye muri koruneri yatewe na Niyibizi Ramadhan.

Ku rundi ruhande, Marine FC ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ndikumana Fabio ku munota wa 12. Cyaje kwishyurwa na Prinsse Elanga-Kanga ku munota wa 31.

Nyuma y’akaruhuko, Marine yakomeje kwibona mu mukino ndetse Rugirayabo Hassan ayitsindira igitego cya kabiri ku munota wa 56.

Rayon Sports yasabwaga gutsinda kugira ngo yizere kurara ku mwanya wa mbere, yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 68 cyinjijwe na Youssou Diagne.

Iminota 90 y’umukino n’itanu yongereweho yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, bituma itakaza umwanya wa mbere.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi, Amagaju FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0, AS Kigali yatsinze Muhazi Utd igitego 1-0 mu gihe Musanze FC yanganyije na Rutsiro FC igitego 1-1.

Kugeza ubu, APR FC ni yo ya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona aho ifite amanota 48, imbere ya Rayon Sports ifite 47.

Custom comment form