sangiza abandi

Twagirayezu yatorewe kuyobora Rayon Sports, Muvunyi aba Perezida w’urwego rw’ikirenga.

sangiza abandi

Thadée Twagirayezu yatorewe kuba Perezida wa Rayon Sports, naho Paul Muvunyi atorerwa kuba perezida w’urwego rw’ikirenga (Supreme organ) rw’iyi kipe.

Aba bayobozi bashya batowe kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2024, mu Nteko Rusange y’Umuryango wa Rayon Sports yabereye ku cyicaro cy’Uruganda rwa Skol, mu Nzove.

Thadée Twagirayezu yatorewe kuba Perezida wa Rayon Sports asimbuye Uwayezu Jean Fidèle weguye kuri izi nshingano ku wa 24 Ukwakira 2024, habura iminsi 39 ngo manda ye irangire, kubera uburwayi.

Paul Muvunyi yatorewe kuba Perezida w’Urwego rw’lkirenga rw’Umuryango wa Rayon Sports. Uyu mwanya ukaba washyiriweho muri iyi Nteko Rusange.

Abandi bayobozi batowe ni Prosper Muhirwa atorewe kuba Visi Perezida, mu gihe Dr Emile Rwagacondo yatorewe kuba visi perezida w’urwego rw’ikirenga (Supreme organ) rwa Rayon Sports.

Aimable Roger Ngoga yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri, Abdallah Murenzi atorerwa kuba umunyamabanga w’urwego rw’ikirenga (Supreme organ).

Paul Ruhamyambuga, Charles Ngarambe, Theogene Ntampaka, Sadate Munyakazi, Jean Fidele Uwayezu na Valens Munyabagisha batorewe kuba abajyanama muri Komite y’u rwego rw’ikirenga rwa Rayon Sports.

Patrick Rukundo yatorewe kuba umubitsi muri komite y’umuryango wa Rayon Sports, naho Chance Denys Gacinya atorerwa kuba umujyana muri komite y’umuryango wa Rayon Sports.




Custom comment form

Amakuru Aheruka