Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko, bubabajwe bikomeye n’ibyabaye ku mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wahuzaga Bugesera FC na Rayon Sports FC.
Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, ariko ntiwabasha kurangira.
Ni umukino waranzwe n’imvururu zaturutse kuri penaliti yahawe Bugesera FC ndetse ikavamo igitego ariko ntiyavugwaho rumwe n’abafana ba Rayon Sports, kugeza ubwo batangiye gutera amabuye mu kibuga.
Izi mvururu zakomerekeyemo abantu batandukanye barimo umusifuzi wo ku ruhande n’abandi bafana barimo n’abajyanywe kwa muganga.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Rayon Sports yagaragaje ko ibyabaye bihabanye n’indangagaciro z’umupira w’amaguru, zirimo gukina mu mucyo, kubahana no guteza imbere siporo nyayo.
Iyi kipe yashimangiye ko yiteguye gukorana n’inzego zose zibishinzwe zirimo FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, n’izindi, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byagaragaye.
Rayon Sports yasabye ko hafatwa ingamba zihamye kandi zinoze kugira ngo ibisa n’ibyabaye bitazongera kubaho, inahumuriza abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko izakomeza gutanga umusanzu mu kubaka umupira w’amaguru uzira amakemwa, ushingiye ku mucyo, ubufatanye no ku iterambere rirambye.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashoje buvuga ko buharanira ko ruhago Nyarwanda ikomeza kuba urubuga rw’ubumwe, amahoro n’iterambere.