Rwanda Coding Academy (RCA) igiye gufungura Kaminuza izajya itanga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, by’umwihariko ku banyeshuri barangije muri RCA.
Umuyobozi wa RCA, Papias Niyigena yabwiye The New Times ko iyi Kaminuza izatangirana n’abanyeshuri ba mbere mu Kwakira 2025, ndetse ibikorwa byo kuyubaka bigeze kuri 60%.
Niyigena avuga ko iyi Kaminuza izajya itanga ubumenyi bwimbitse ku bijyanye n’ubwenge buhangano n’ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga ndetse ko bazatangirana n’umwaka w’amashuri 2025-2026.
Niyigena yagaragaje ko kuri ubu abanyeshuri 35 bo muri RCA babonye buruse zo kujya kwiga mu bihugu nka Amerika, Ubutaliyani, Hong Kong, Koreya n’Ubushinwa, ariko ari uyu mubare ukiri muto, hifuzwa ko wakongerwa.
Akomeza avuga ko bamwe mu banyeshuri barangije muri RICA bakomereje muri ALU mu bijyanye n’ubumenyingiro mu ikoranabuhanga ryo gukora porogaramu za mudasobwa ndetse amasomo bahabwa abafasha guhanga udushya ariko bakagaragaza ko umuvuduko bigaho atari nk’uwo ku rwego rwa RCA.
Akaba ariyo mpamvu bagize igitekerezo cyo gushyiraho Kaminuza ya RCA mu rwego rwo gukomeza gufasha abatangiranye nayo, ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi n’Iyikoranabuhanga na Inovasiyo.
Ubuyobozi bwa RCA buvuga ko amasomo azajya atangwa yamaze gutegurwa, ndetse n’abarimu barateguwe barimo Abanyarwanda n’impuguke mpuzamahanga zirimo abo muri Canada.
Uyu mushinga ushamikanye na gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ikoranabuhanga by’umwihariko ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, ndetse abazajya basoza amasomo muri iyi Kaminuza bazaba bari ku rwego rwo guhatana mu bihugu by’amahanga.
Moss Aimelyse Sekata Mfuranziza warangije amasomo muri RCA mu 2022, yavuze ko ubwo yari asoje muri RCA yagowe no kubona Kaminuza yo mu Rwanda imuha ubumenyi bwimbitse kurusha guhabwa impamyabumenyi gusa, ndetse akomeza avuga ko benshi baba bifuza kujya kwiga hanze y’igihugu, Kaminuza ya ALU ariyo mahitamo meza ku bari mu Rwanda.
Mfuranziza ahamya ko Kaminuza ya RCA izafasha mu gutanga ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru bujyanye n’ikoranabuhanga ryo gukora porogaramu za mudasowa.
RCA iherereye mu Karere ka Nyabihu, yashinzwe mu 2019, itanga ubumenyi bw’imyaka itatu burimo gukora porogarame za mudasobwa (Software engineering), ubwirinzi bwa murandasi (Cyber Security), na porogarame zishyirwa mu bikoresho (embedded system).
Imibare ya RCA mu 2024, igaragaza ko iri shuri rimaze kurangizamo abanyeshuri 117, barimo 58 batangiye mu 2019, na 59 batangiye mu 2020.