Abakozi bato b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, bagera kuri 546, basoje amahugurwa bahabwaga agendanye n’ubumenyi mu kazi kabo, bari bamazemo amezi 11.
Aya mahugurwa yaberaga mu Ishuri ry’Amahugurwa ry’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora, riherereye mu Karere ka Rwamagana.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, aho aba bakozi bato b’uru rwego bahawe ubumenyi barimo abakobwa 200 n’abagabo 346.
Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu, Dr Vincent Biruta, akaba ari nawe watanze ipeti rya Wader (ipeti ribanza mu bacungagereza), kuri aba bakozi bashya.
Mu ijambo rye, Minisitiri Biruta yagaragaje ko Leta izakomeza kuvugurura RCS kugira ngo irusheho gutanga serivisi inoze, ndetse ashishikariza aba bashoje amahugurwa gukoresha ubumenyi bungutse, kwita ku mutekano w’igihugu, uw’abagororwa ndetse no kuzuza inshingano zabo nk’abakozi b’umwuga.
Aya mahugurwa aba agamije kubategura mu nshingano zo gucunga Gereza, kugorora impfungwa no kubahiriza umurongo wa RCS nk’urwego rufatiye runini umutekano n’ubutabera bw’igihugu.