Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB n’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, byahawe amezi atatu yo kuba bashatse umushoramari w’Uruganda ‘Kigali Silk Factory’, rutunganya indodo zikomoka ku magweja.
Uru ruganda ruherereye mu cyanya cy’Inganda i Masoro mu karere ka Gasabo, rumaze imyaka 4 rudakora, kandi rwari rwashowemo na leta agera kuri miliyoni 900 Frw, harimo imashini zishobora gutunganya indodo ziri hagati ya toni 70 na 100 ku mwaka.
Ubwo hazaga icyorezo cya Covid-19, kompanyi ya HEworks yo muri Koreya y’Epfo yari ifite uru ruganda yasheshe amasezerano, bituma ibyarimo nk’imashini n’ibindi bikorwa byahashowe bihombera Leta.
Uru ruganda rwakoranaga n’abahinzi barenga 3500, bashinzwe kubyaza umusaruro ubudodo buva muri utwo dusimba binyuze mu guhinga ibobere yo kugaburira amagweja, bwagombaga gukorerwa kuri hegitare ibihumbi 10.
Umuyobozi wari ushinzwe abakozi muri uyu mushinga, Mutaganzwa Patrick yabwiye RBA ko mu gihe cya Covid-19 habayeho igabanuka ryatumye habura abakiliya bituma umushoramari acika intege.
Ati “Natwe twarabibonaga. Niba naramaranye ububiko amezi umunani butarabona abakiliya na we urabyumva. Twari twumvikanye na NAEB ko nubwo HEworks Rwanda Ltd ifunze abahinzi tutazabatererana ngo bya bintu bari bafite bipfe ubusa ahubwo NAEB ikabigura.”
Kubera ikibazo cyo kubura abakiliya, abahinzi bahingaga ibobere barabiretse batangira kwihingira imyaka isanzwe kuko ariyo yari ifite isoko, ndetse ko n’ibyari bisigaye bari kubirandura.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasabye aba bahinzi kutarandura ibobere yasigaye kuko hari gushakwa umushoramari uzabagurira umusaruro.
Ati“Turasaba ko abo baturage batarandura izo bobere. Hari izindi nzego zagiye muri icyo kibazo. Mu gihe cya vuba hazaboneka undi mushoramari wafata uwo mushinga bityo bakabona inyungu.”
Akomeza avuga ko gushaka umushoramari byashyizwe mu biganza bya RDB na NAEB, ati” Inama yatanzwe ni uko RDB na NAEB bashaka undi mushoramari wakoresha urwo ruganda. Twavugaga ko mu mezi atatu baduha raporo y’ibyakozwe. Twasabye NAEB kugaragaza uko ibibazo twabonye mu igenzura uko byakemutse.”
Inzobere mu bijyanye n’ubukungu witwa Straton Habyarimana avuga ko uyu mushinga wahombeye Leta utizwe neza, avuga ko abahinzi bari guhabwa agahimbazamusyi ko kubihanganisha no kubatera imbaraga zo gukomeza gukora.