sangiza abandi

RDB yakiriye itsinda ry’abantu 15 biga ku mahirwe y’ishoramari ari mu nzego zitandukanye mu Rwanda

sangiza abandi

Itsinda ry’abantu 15 baturutse mu mujyi wa Saint. Louis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki ya 6 Mutarama, aho baje kureba amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu mu nzego z’uburezi, ubuzima, siporo n’izindi.

Iri tsinda ryageze mu Rwanda ryakiriwe n’ubuyobozi bw’Urwego rw’Iterambere, RDB. Baje mu gihugu nyuma y’ibiganiro byabereye mu ihuriro rya 23 ry’ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel and Tourism Center Council, yabereye i Kigali mu Gushyingo 2023.

Iri huriro ryamaze iminsi itatu ribera i Kigali ryitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa WTTC, Julia Simpson agaragaza ko u Rwanda ari igihugu kiri ku isonga mu korohereza abashoramari, byagize uruhare mu gukurura abashoramari benshi mu gihugu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Custom comment form