sangiza abandi

RDB yemeje ko abaturiye Pariki z’Igihugu bazasaranganywa miliyari 4 Frw mu ngengo y’imari ya 2024/2025

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangaje ko miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda ariyo azasaranganywa abaturage baturiye Pariki z’Igihugu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.

Uru rwego rwatangaje ko muri iyi ngengo y’imari, agera kuri miliyari 1,5 Frw azahabwa abaturage begereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga binyuze mu mishinga izemezwa.

Umuyobozi ushinzwe kubungabunga za Pariki z’u Rwanda, Ngoga Télésphore, yabwiye RBA ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo by’inyamaswa zonera abaturage, guha amazi meza abaturage bakivoma muri Pariki ndetse no kugabanya ubucucike mu mashuri yegeranye na za Pariki.

RDB yashyizeho gahunda yo gusaranganya umusaruro w’ubukerarugendo abaturiye pariki, aho kugeza ubu hamaze gutangwa miliyari 13,5 Frw, zirimo miliyari 5 na miliyoni 200 Frw yahawe abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Buri mwaka utangiye, RDB igenera abaturiye pariki zitandukanye z’Igihugu 10% by’amafaranga yinjiye biturutse muri gahunda z’ubukerarugendo, akifashishwa mu kubungabunga ibidukikije ariko kandi bihuzwa no guhindura imibereho y’Abaturarwanda.

Custom comment form