sangiza abandi

RDC yafungiye inzira y’ikirere indege za RwandAir

sangiza abandi

U Rwego rwa RDC rushinzwe indege za Gisivile rwahagaritse indege za Gisivile cyangwa iza Leta zanditse mu Rwanda cyangwa ahandi zikorera mu Rwanda, guca mu kirere no ku butaka bwa RDC kubera umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni umwanzuro watangajwe na Leta ya Congo, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 12 Gashyantare 2025, nyuma y’umwuka mubi watewe n’intambara yabaye mu Burasirazuba bwa RDC, yahuje ingabo z’iki gihugu, FARDC n’umutwe wa M23, ndetse igasiga uyu mutwe wigaruriye umujyi wa Goma.

Ni nyuma y’uko mu 2022, RDC, yahagaritse amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu yari ifitanye n’u Rwanda, ndetse ihagarika ingendo za RwandAir zagwaga ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa, icya Goma n’icya Lubumbashi.

Nubwo bimeze gutyo u Rwanda ruracyatanga inzira ku banye-Congo batuye mu mujyi wa Goma byumwihariko muri iki gihe ikibuga cy’indege cya Goma gifunze, bitewe n’imirwano yasize yangije ibikorwa remezo birimo n’iznira y’indege.

Custom comment form