Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryatoye Rev. Kabayiza Louis Pasteur kuba Umwepiskopi wa gatatu wa EAR Diyoseze ya Shyogwe, asimbuye Musenyeri Dr. Jered Kalimba.
Rev Kabayiza yemejwe n’inama y’Abepisikopi yateranye ku wa 19 Ukuboza 2024, ikurikirwa n’itangazo ribyemeza ryashyizweho umukono n’Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Dr. Laurent Mbanda.
Biteganyijwe ko Musenyeri mushya watowe azarobanurwa kandi akicazwa ku ntebe y’Ubwespisikopi, ku cyumweru, tariki ya 23 Werurwe 2025, mu muhanga uzabera muri Diyosezi ya Shyogwe.
Rev. Kabayiza Louis Pasteur yize ibijyanye n’Iyobokamana muri Uganda Christian University, ndetse afite n’indi mpamyabumenyi mu burezi yakuye muri Kampala International University, ari naho ari kwigira masters mu bijyanye n’igenamigambi mu guteza imbere sosiyete, azahabwa muri Gicurasi 2025.
Yakoze imirimo myinshi aho yayoboye Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyanza, yabaye Intumwa ya Musenyeri mu maparuwasi ya Nyanza yose n’igice cya Ruhango.
Si ibi gusa kuko yayoboye Ihuriro ry’Amadini mu Karere ka Nyanza, aba umuvugizi wungirije wa Diyoseze ya Shyogwe imyaka 10, yayoboye Ishuri ry’Imyuga ry’Itorero Angilikani ry’u Rwanda rya Hanika n’ibindi.
Kuri ubu Rev. Kabayiza yari umuyobozi wa Paruwasi ya Butansinda yo mu karere ka Nyanza ndetse na Visi Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere b’Akarere ka Nyanza, n’Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyarutovu mu Karere ka Gakenke.