sangiza abandi

Rev. Kabayiza Louis Pasteur yimikiwe kuyobora Diyosezi ya EAR Shyogwe

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yitabiriye ibirori byo kwicaza mu ntebe y’Ubwepiskopi, Rev Kabayiza Louis Pasteur, watorewe kuyobora Diyosezi ya Shyogwe mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, EAR.

Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe 2025. Witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abanyamadini n’abo mu nzego za Leta.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yifurije imirimo myiza Rev Kabayiza Louis Pasteur ndetse amusezeranya ubufatanye.

Nyuma yo gutorwa no kwicazwa mu ntebe y’Ubwespisikopi, Rev. Kabayiza Louis Pasteur, yavuze ko azateza imbere Diyosezi ya Shyogwe ashingiye ku byo Dr Kalimba Jered, yasimbuye yagezeho mu myaka 27 yari amaze ayibereye umuyobozi.

Rev. Kabayiza Louis Pasteur yatorewe kuba Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Shyogwe, ku wa 19 Ukuboza 2024 nyuma yo kwemezwa n’Inama y’Abepisikopi muri EAR.

Rev. Kabayiza yavukiye mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza mu 1975 ndetse ni ho yize mu mashuri abanza ya Rushoka na Kimirama.

Amashuri yisumbuye yayize mu Ishuri ry’Indimi ry’i Gatovu mu Karere ka Nyabihu mu 1990 ahava mu 1993 mbere yo gusoreza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Shyogwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rev. Kabayiza yize ibijyanye n’Iyobokamana muri Uganda Christian University, anavana indi mu by’uburezi, muri Kampala International University.

Rev. Kabayiza yakoze imirimo myinshi irimo kuyobora Paruwasi ya Hanika ndetse n’iya Butantsinda mu Karere ka Nyanza. Yabaye Intumwa ya Musenyeri mu maparuwasi ya Nyanza yose n’igice cya Ruhango.

Custom comment form