Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje ko ikibazo cy’abangavu bahohoterwa bagaterwa inda imburagihe, gitizwa umurindi n’imiryango yabo n’abandi bahishira abakoze icyaha, rimwe na rimwe bakanahitamo kubashyingira bagamije gusibanganya ibimenyetso.
Iki kibazo cy’abangavu basambanywa bagaterwa inda imburagihe ariko ababikoze ntibakurikiranwe, ni imwe mu ngingo yagaragajwe muri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2023-2024.
Iyi raporo igaragaza ko mu bangavu basaga 500 batewe inda, abagera ku 190 ari bo babashije kubona ubutabera.
Abadepite muri Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside bagaragaza ko iki cyaha kigaragaza icyuho mu kugitangira ubutabera, nk’uko bisobanurwa na Depite Mushimiyimana Lydia.
Ati “Ugasanga n’ababahohoteye kugira ngo yihishire cyangwa bitajya ahabona akemera kumutwara, rimwe na rimwe atanamukunze. Ibyo bikaba ari imwe mu mpamvu mwagaragaje ituma bitarengerwa bikaguma aho ngaho, nkaba mbona ari n’imwe mu mpamvu ituma bikomeza kwiyongera kuko ababikoze ntibakurikiranwa.”
Ibi byongera gushimangirwa na Depite Ndangiza Madine uvuga ko iki kibazo “Kigomba gufatwa nk’uko dufata icyorezo, ni ikintu kidasanzwe.”
Yakomeje avuga ko imibare yagaragjwe na Raporo ya Komisiyo y’Ubutabera n’ibindi bibazo bivugwa hirya no hino by’abangavu baterwa inda bituma gihinduka ikibazo kiremereye.
Iyi Komisiyo yagaragaje ko uretse kwiyongera kw’imibare, hakirimo icyuho mu itangwa ry’indishyi ku wakorewe icyaha agatanga ikirego, ibi nabyo biri mu bigomba gukurikiranwa bigakosorwa kugira ngo abo bana bahabwe ubutabera.
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col. Rtd. Jeannot Ruhunga, avuga ko bakora uko bashoboye mu gukurikirana abahohoteye abangavu, ariko bakigorwa n’imiryango yabo bana itumva neza ko ibyakozwe ari icyaha.
Ati “Ibyaha byo guhohotera abana hari igihe uwakorewe icyaha we aba atumva ko yahohotewe, nk’uwo nguwo aba yarahishe amakuru, kubera ko yumva atarahohotewe, ariko mu mategeko aba yarahohotewe mu by’ukuri.”
Yavuze ko gukemura ibibazo bimwe na bimwe birimo n’iby’abana bata ishuri biri mu byakemura ibibazo bikigaragara mu bana bato, birimo n’icy’abangavu bahohoterwa, bagaterwa inda imburagihe.
Ruhunga yagaragaje ko hari zimwe mu ngamba zashyizweho zo kurwanya ibi byaha birimo ubukangurambaga bagenda bakora haba mu mashuri, mu bayobozi b’inzego zibanze, ndetse ko bigenda bitanga umusaruro kuko hari abana batinyuka bakarega abakuru mu miryango yabo barimo na ba Se bababyara, babafashe ku ngufu.