Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude ari kumwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira.
Uyu muganda wabereye mu Kagari ka Gitisi mu Murenge wa Bweramana, mu byakozwe harimo gusimbura imirwanyasuri ndetse hatewe ibiti bivangwa n’imyaka n’ibindi bigaburirwa amatungo.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iherutse kugaragaza ko ibiti biri guterwa bizagira uruhare mu gufata neza ubutaka, harindwa isuri hirya no hino ku misozi.
Abaturage bitabiriye uyu muganda nabo bemeza ko ibiti bateye bizagira umumaro ukomeye kuko bizafasha mu kurwanya isuri, gutanga umwuka mwiza no kubona ubwatsi bw’amatungo.
Uyu muganda wabanjirijwe n’igikorwa Abadepite bari bamazemo iminsi ibiri cyo kwegera abaturage mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kureba uko igihembwe cy’ihinga 2025A cyatangijwe.
Kazarwa yavuze ko abaturage bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa bitabira umuganda n’inama zitumizwa n’inzego ziyobora abaturage kugirango babashe gutanga ibibazo n’ibitekerezo ku bayobozi.
Ati “ Kwitabira ibikorwa bya Guverinoma, kujya mu mama uko biteganyijwe ndetse no kwitabira umuganda cyane ko ari uburyo bwiza bwo kuzamura igihugu cyacu.”
Muri iki gikorwa cyo kwegera abaturage, Abadepite basuye imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge inyuranye mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.




