Ubucuruzi bw’amafi ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu karere ka Rusizi bumaze kwiyongera, aho ababukora bavuga ko umusaruro wiyongera ndetse n’inyunu bakuramo yazamutse.
Abakorera muri aka gace bavuga ko buri gitondo ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC, hahurira abacuruza amafi benshi bibumbiye mu ma koperative atandukanye, aho hari n’abashobora kohereza toni zitari munsi y’ebyiri ku munsi.
Bamwe mu baganiriye na RBA bavuga ko bakorera mu ma koperative bagera muri 40, buri wese aba afite igice yazanye, bakabihuriza hamwe bakabyohereza muri Congo, maze amafaranga babonye bakizigama agera muri 2000Frw cyangwa 1000Frw bitewe na Koperative.
Bakomeza bagaragaza ko ubu bucuruzi bugitangira bacuruzaga nk’ibilo 10 ariko byiyongereye, aho bashobora kujyana n’ibilo 100, ndetse babonye inyungu kuko babasha kwizigama bakiteza imbere ndetse bagateza imbere n’igihugu.
Abakorera ubucuruzi bw’amafi muri aka Karere kandi, bahawe amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Misiteri y’Ubuhinzi na Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, agamije gukaza ubuziranenge kugira ngo umusaruro ube mwinshi kandi mwiza.
Umupaka wa Rusizi ya Mbere uhuza u Rwanda na RDC mu mujyi wa Kamembe na Bukavu, ukoreshwa n’abaturage bo ku mpande zombi mu bikorwa by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse, bigafasha abatuye ku mpande zombi kwibeshaho.