Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abaturage bahinga mu buhumekero bw’ikiyaga cya Kivu bagiye gushyiraho umurwanyasuri ugaragaza aho metero 50 z’ubuhumekero bw’Ikiyaga zigarukira.
Ni nyuma y’aho mu mirenge ya Nkanka, Gihundwe na Nkombo ikora ku Kiyaga cya Kivu hakomeje kugaragara abaturage bahinga muri metero ziri munsi ya 50 uvuye ku nkengero z’iki kiyaga, nyamara itegeko rivuga ko metero 50 uvuye ku Kiyaga ari ubuhumekero bw’ikiyaga bityo nta gikorwa kigomba kuhakorerwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga, yavuze ko icyatumye bahagurukira iki kibazo ari uko mu mpeshyi babonye hari abaturage bahinze ntibasige metero 50 z’ubuhumekero bw’Ikiyaga.
Ati “Turagira ngo bahagarikire aho ngaho, n’uwahinze atazanatera. Hari igihe umuturage avuga ngo turahinga hariya niho heza ahandi harakakaye. Abo bo tubabwira ko badakwiye guhinga ahantu hatemewe”.
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo korohereza aba baturage kumenya aho ubuhumekero bw’ikiyaga bugarukira, bagiye kuhaca umurwanyasuri.
Ati “Icyo twakemeranyije mu nama twagiye dukora. Umuganda w’abaturage twese twemeye ko tuzawukorana. Icyo tumva mu by’ukuri ari igisubizo ntacyo umuturage yavuga ngo hariya sinabimenye, cyane ko kurenga umurwanyasuri nawe uba ubibona ko uri kurengera”.