sangiza abandi

Rwaka Claude yaba ari umutoza wa baringa muri Rayon Sports?

sangiza abandi

Ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi, nubwo batajya imbere y’itangazamakuru ngo babyemere ariko muri Rayon Sports harimo ibibazo byinshi, yaba amikoro, kutizera abakozi ba bo (abakinnyi), hiyongereyeho n’ikibazo cy’imitoreze.

Uyu munsi Rwaka Claude ni we mutoza mukuru w’agateganyo wa Rayon Sports, ni nyuma y’uko iyi kipe yahagaritse Robertinho kubera uburwayi.

Mu ntangiriro za Mata 2025 ni bwo Rwaka yagizwe umutoza wungirije wa Rayon Sports avuye mu ikipe y’abagore ayihesheje igikombe cya shampiyona. Tariki ya 14 Mata 2025 Rayon yamwemeje nk’umutoza w’agateganyo nyuma y’uko bari bahagaritse Robertinho.

Uyu mutoza amakuru avuga ko akora mu buryo atishimiye kuko ameze nk’aho ikipe itozwa n’ubuyobozi we akaba ashyira mu bikorwa ibyo yabwiwe.

Yahawe itegeko ko najya amara gutegura 11 babanzamo agomba kujya abanza kuboherereza ubuyobozi bukamubwira ibyo guhindura.

Dufashe urugero nko ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, UMUNOTA wamenye ko ikipe yakinnye si yo umutoza yifuzaga kuko yifuzaga ko mu bwugarizi hajyamo Nsabimana Aimable agasimbura Omar Gning ariko bamutera utwatsi.

Ikindi yagiye kuryama yaboherereje 11 barimo Rukundo Abdul Rahman (Paplay) ariko yatunguwe n’uko mu gitondo bamubwiye ko agomba kuvamo hakajyamo Aziz Basane. Byararangiye batsinzwe 2-0.

Rayon Sports iratwara shampiyona nta mukinnyi n’umwe yizera?

Bimeze nk’aho nta mukinnyi wo kwizerwa muri Rayon Sports kuko abakinnyi benshi amakuru agenda avugwa vugwa ni uko bashinjwa kugambanira ikipe.

Khadimd Ndiaye, Nsabimana Aimable na Omborenga Fitina ikibuga basigaye bakireba batagikandagiramo kuko ngo ni abagambanyi.

Bugingo Hakim na Hadji Iraguha bo barimo gukina baramaze gusinya amasezerano ahandi.

Urwo rutonde rukaba rwiyongeraho abakinnyi nka Muhire Kevin akaba kapiteni w’iyi kipe amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butakimufite muri gahunda za bwo.

Bimeze gutyo mu gihe shampiyona ibura imikino 5 ngo irangire, Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 53, APR FC ifite 52, kumva ko yatsinda imikino isigaye muri uwo mwuka, ni ihurizo ritoroshye cyane.

Custom comment form

Amakuru Aheruka