sangiza abandi

Rwamagana: Abaturage bagaragaje imbogamizi muri serivisi z’amavuriro y’ibanze

sangiza abandi

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko imbogamizi zikigaragara mu mikorere y’amavuriro y’ibanze zirimo kuba akorera mu nyubako zishaje no kuba hari aho adafite ibikorwaremezo nk’imihanda n’amashanyarazi.

Ni ibyagarutsweho mu nama yahuje Abasenateri bari mu bugenzuzi bw’imikorere y’amavuriro y’ibanze n’abayobozi b’Akarere ka Rwamagana, abayobozi mu nzego z’ubuzima, abo mu mavuriro y’ibanze, ba rwiyemezamirimo n’abaturage.

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana buvuga ko inzitizi ziri mu mikorere y’amavuriro y’ibanze ari ukuba hari akorera mu nyubako zishaje, zikeneye kuvugururwa.

Hari kandi amavuriro y’ibanze ataragerwamo n’ibikorwaremezo nk’amazi n’amashanyarazi no kuba hari atabona abayagana kubera ko aho akorera hadatuwe cyane.

Akarere ka Rwamagana kagaragaza ko nubwo hari ahakigaragara imbogamizi, ariko muri rusange amavuriro y’ibanze yagize uruhare runini mu kugabanya impfu no guhangana n’indwara zitinda kuvurwa.

Izi ndwara zirimo izifata ubuhumekero, indwara zijyanye n’isuku nke, Malariya, ubufasha bw’ibanze ku bagore batwite n’abana bavuka n’indwara z’amenyo n’amaso.
Amavuriro y’ibanze yunganira ibigo nderabuzima mu gutanga ubuvuzi bwihuse ku baturage, ndetse atanga imirimo kuri ba rwiyemezamirimo bayacunga, bikagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’akarere.

Akarere ka Rwamagana gafite amavuriro y’ibanze 36, arimo 32 ari ku rwego rwa mbere n’ane ari ku rwego rwa kabiri, yose agira uruhare mu kurengera ubuzima bw’abaturage.

Custom comment form