sangiza abandi

Rwamagana: Hafunguwe uruganda rukora inshinge zo kwa muganga zisaga miliyoni ku munsi

sangiza abandi

Mu Karere ka Rwamagana, mu Cyanya cy’Inganda giherereye mu Murenge wa Mwulire, hafunguwe ku mugaragaro uruganda rwa mbere mu Rwanda rukora inshinge zikoreshwa kwa muganga (syringes).

Uru ruganda rwahawe izina rya TKMD Rwanda Ltd, rwafunguwe ku mugaragaro ku wa kabiri, tariki ya 1 Mata, rufite ubushobozi bwo kuba rwakora inshinge ziri hagati ya 600 na miliyoni imwe ku munsi, bizafasha mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda no mu Afurika.

Igikorwa cyo gufungura uru ruganda kitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, umuyobozi uhagarariye Ambasaderi w’Ubushinwa n’abandi batandukanye.

Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko imyaka u Rwanda rwabayeho rubona inkingo ariko rukabura inshinge na serenge zo kwifashisha mu gutanga izo nkingo, uru ruganda ruje gushyira iherezo kuri icyo kibazo haba mu Rwanda no muri Afurika, aho kuzibona byasabaga gutegereza.

Ati” Gutegereza inshinge ntabwo wari umwihariko wacu u Rwanda ahubwo ni ikibazo twari duhuriyeho n’ibindi bihugu by’Afurika. Kubera ko zavanwaga hanze bitewe nuko aho zikorerwa nta bushobozi bafite bwo guhaza abazikeneye bose, ibyo bibazo byari bihari byakemutse. Uru ruganda ruje kuba igisubizo ku Rwanda ndetse n’umugabane w’Afurika n’ahandi.”

Uruganda rwa TKMD rwari rumaze amezi atanu rukora ariko rutarafungurwa ku mugaragaro, rukaba rwabashije gutanga akazi ku barenga 110 biganjemo urubyiruko.


Ni mu gihe inshinge zikorerwa muri uru ruganda zizajya zifashishwa mu bitaro by’imbere mu gihugu, hakaba n’izaguzwe na UNICEF izajya yohereza mu bindi bihugu byo muri Afurika.

Custom comment form