sangiza abandi

Rwanda-DRC: Minisitiri Nduhungirehe yakebuye Abanyamakuru bakabya imvugo bashaka ‘gutwika’

sangiza abandi

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe, yakebuye Abanyamakuru batangaza amakuru atari ukuri by’umwihariko yerekeye u Rwanda ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni ubutumwa Minisitiri Nduhungirehe yasangije ku rubuga rwa X, nyuma y’uko SK FM ishyize kuri X agace ko mu kiganiro Front Line, aho Joseph Hakuzwumuremyi atangaza amakuru anyuranye n’ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yari yatangaje mu kanama ka Loni.

Minisitiri Nduhungirehe ubwo yari mu ka nama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, yongeye kugaragaza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara ivangura moko n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse u Rwanda rutazihanganira guhangayikishwa kw’abaturage.

Ati” Kubera ibi bintu birimo kuba biteye ubwoba, u Rwanda rurahamagarira Akanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu kugira icyo gakora mu maguru mashya, kagahagarika ibikorwa by’akarengane. Guhangayika kw’aba baturage ntikuzongera kwihanganirwa, politiki y’ivanguramoko nta mwanya ifite mu Karere kacu.”

Hakuzwumuremyi ukorera SK Fm yaje guhuza ijambo rya Minisitiri Nduhungire rya “Ntikuzongera kwihanganirwa” no kuba “Yateguje intambara”, ibi Minisitiri Nduhungirehe yaje kugaragaza ko hatabayemo ubunyamwuga mw’itangazwa ry’amakuru, ndetse agaragaza ko hari bamwe mu bagoreka amakuru bashaka kurebwa ibizwi nka ‘Views’.

Ati” Aba banyamakuru nka Hakuzwumuremyi bavuga ibyo bishakiye, babeshyera abayobozi b’u Rwanda ngo bakoze ‘declaration’ y’intambara, bakabikora kubera ko bashaka “gutwika” cyangwa se bashaka views, bagomba gukurikiranwa. Ibi bihe turimo ntabwo ari ibyo gukinisha imvugo nk’izi.”

Icyakora Hakuzwumuremyi yemeranya na Minisitiri Nduhungireho ko hakwiye kubaho kwigengesera ku mvugo za Politiki ku bantu bose bitari n’abanyamakuru gusa, ndetse agaragaza ko ibyo SK Fm yashyize kuri X bishobora kuba byatumye ubutumwa butumvikana neza kuko ari agace gato k’ikiganiro kinini.

Yagize ati “Nibyo cyane, inama yanyu nayumvise! Amagambo amwe namwe muri Politiki ni ayo kwitondera atari n’abanyamakuru gusa kandi ni byiza kudukebura! Gusa uwakase aka ka video yakase gatoya akeneye muri gahunda ze bwite, nemeza ko kadatanga ishusho yose y’ikiganiro! Ndabashimiye cyane!”

RGB iherutse gutangaza ko ubushakashatsi bwakozwe ku itangazamakuru mu Rwanda bwagaragaje ko ubunyamwuga n’ubushobozi bw’itangazamakuru bikiri ku kigero cya 60.70%, naho uburyo bwo kubona no gusakaza amakuru biri kuri 79,10%.

Custom comment form