RwandAir yiseguye ku bagenzi bagizweho ingaruka n’ikumirwa ry’indege z’u Rwanda mu kirere cya RDC, yemeza ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo izi ngendo zisubukurwe zinyujijwe izindi nzira.
Ni itangazo RwandAir yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 12 Gashyantare, nyuma y’uko urwego rwa RDC rushinzwe indege za Gisivile ruhagaritse indege z’u Rwanda gukoresha ikirere cyayo.
RwandAir yaje kwemeza ko iki cyemezo cya RDC cyatangiye kubahirizwa ndetse yisegura ku bari bafite ingendo zitakunze, yizeza ko hagiye gukoreshwa ubundi buryo bunoze kugirango ingendo z’indege zikomeze.
Ati” Bitewe no gufunga ikirere kwa RDC ku ndege zibaruye mu Rwanda, RwandAir yashyizeho izindi nzira ku ngendo z’indege zagizweho ingaruka n’iki cyemezo. Turi gukora ibishoboka byose ngo dushyireho ubundi buryo bwizewe kandi butanga umutekano ariko tunagabanya ingaruka zigera ku bakiliya bacu.”
Umwanzuro wo kubuza indege z’u Rwanda kunyura mu kirere cya RDC, ufashwe nyuma y’uko mu 2022 ihagaritse ingendo za RwandAir zerekezaga ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili i Kinshasa, icya Goma n’icya Lubumbashi.
Ni ibyemezo bigenda bikomoka ku mwuka mubano wazambye hagati y’ibihugu byombi, aho RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, no kugira uruhare mu mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.