Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko mu rwego rwo koroshya ingendo zijya mu rugendo rutagatifu rwa Hajj, rubera i Mecca, hazakoreshwa indege za RwandAir ziva i Kigali zerekeza i Jeddah muri Saudi Arabia.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya, yabwiye The New Times ko gukorana na RwandAir byakurikiye ibiganiro bagiranye n’iyi Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu Kirere, bigamije gukemura ibibazo by’ingendo bigaragara iyo indege zanyuze mu mijyi itandukanye nka Nairobi, Addis Ababa na Dubai.
Yagize ati “Twagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa RwandAir, kuva ku muyobozi mukuru kugeza ku bandi bayobozi, kandi twishimira ko basezeranyije gukemura ikibazo cy’ingendo zigoranye.”
Mu rwego rwo koroshya izi ngendo, aberekeza i Mecca batangiye kugenda kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Gicurasi 2025, bavuye i Kigali berekeza i Jeddah, bakoze urugendo rutarengeje amasaha atatu n’igice, mu gihe bari basanzwe bakoresha urugendo rw’amasaha arenga 24, akaba ari na ko bazagaruka.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wavuze ko aho Abayisilamu bazacumbika hashyizwe mu ntera ya metero 700 uvuye ku Musigiti Mutagatifu wa Mecca, bikazabafasha gukora imihango y’amasengesho nta nkomyi cyangwa ibibazo by’ingendo ndende.
Abayisilamu 70 bo mu Rwanda ni bo bateganya kwerekeza i Mecca, barimo 14 b’abanyamahanga baba mu Rwanda.
Urugendo rutagatifu rwa Hajj ruzatangira ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025, rusozwe ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025.
Iki gikorwa ni kimwe mu nkingi eshanu za Isilamu, kikaba gikorerwamo imihango irimo Tawaf, Sa’i, no guhagarara kuri Arafat, aho abakora Hajj bibuka ukwemera kw’Intumwa Ibrahim.
Mufti Sindayigaya yavuze ko ubu buryo bushya bwo gutegura urugendo rujya i Mecca bushimangira agaciro Leta y’u Rwanda yahaye iri sengesho ritagatifu, ndetse bifasha abarigiyemo kurishyiraho umutima aho guhangayikishwa n’uburyo bw’ingendo.
