sangiza abandi

Rwego Ngarambe yavuze ko siporo igomba kubyazwa umusaruro ku nyungu z’abaturage

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yagaragaje ko siporo ari igikorwa gifite ibigwi byinshi ndetse avuga ko u Rwanda rwiteguye kubyaza umusaruro ibintu byiza bituruka muri siporo kugira ngo abantu bose babyungukiremo.

Rwego Ngarambe wahoze ari Umunyamategeko Mpuzamahanga muri Siporo kuri ubu akaba ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, MINISPORTS, yagarutse ku kamaro ka siporo mu kiganiro yagiranye na The New Times.

Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, siporo yabaye igikorwa cya mbere cyongeye guhuriza abantu hamwe, ndetse bitari mu Rwanda n’ahandi hose muri Afurika, ifite ibigwi bikomeye.

Ati “Siporo mu Rwanda, siporo muri Afurika yagiye ikora ibintu nk’ibyo mu binyejana byinshi. Wigeze kumva inkuru ya Didier Drogba muri Côte d’Ivoire, n’iyo ugiye kure muri Brésil, uzi ibyo Pelé yakoze binyuze muri ruhago.”

Yakomeje agaragaza ko siporo mu Rwanda yateye imbere ndetse ari igikorwa kigomba gukomeza gushyigikirwa kugira ngo kirusheho kubyarira inyungu igihugu n’abaturage.

Ati “Siporo kubera uburemere bwayo, ihuza abantu. Rero ubushobozi bwayo muri iki gihugu, aho twayigize umuco, ntibusanzwe, mu bice byose byayo. Nk’igihugu, twiteguye kubyaza umusaruro amahirwe yose kugira ngo abantu babone inyungu mu bintu byiza bishobora kuva muri siporo.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko u Rwanda ruri muri gahunda yo guteza imbere siporo binyuze mu kuzamura impano z’abakiri bato, babahakira abatoza n’abandi babafasha babizobereyemo, kongera ibikorwaremezo bya siporo no kuyubakira ku mibare na siyansi.

Muri iki kiganiro Rwego Ngarambe yavuze ko yifuza ko u Rwanda rwakakira umukino mpuzamahanga ushobora guhuriza hamwe Isi yose nka Olempike.

Ati “Rero umbajije icyo nakwifuza kubona u Rwanda rwakira, navuga Imikino Olempike. Ariko kuva u Rwanda rukomeje kwiyemeza kuba igicumbi cya siporo muri Afurika n’Isi, birashoboka ko twakwakira ikintu icyaricyo cyose. Twagaragaje ubushobozi bwo kwakira ibintu bitandukanye.”

Yongeye kugaruka ku cyo bifuza ku makipe yo mu Rwanda, agaragaza ko hakenewemo ubunyangamugayo, ndetse ashimangira ko Leta y’u Rwanda izatiza umurindi ufite uwiteguye gukina agahesha ishema igihugu.

Rwego yakomeje agaragaza icyo yifuza kuri siporo y’u Rwanda mu myaka 20 iri imbere, yavuze ko abona igihugu aho abakinnyi batera imbere, batsinda ku rwego mpuzamahanga kandi bari muri za shampiyona zikomeye ku Isi.

Ati “Ndabona u Rwanda ruba igihugu aho shampiyona z’imbere mu gihugu zifite abakinnyi bafite impano, bashobora kwinjiza amafaranga, bakurura ibigo byerekana imikino n’ibikomeye bishora imari.’’

Yagaragaje ko abona u Rwanda ruba igicumbi cya siporo kimeze nk’imashini icura ubukungu n’impano zikomeye.

Custom comment form