sangiza abandi

Sadate yemeye kugura Rayon Sports miliyari 5 Frw, imwibutsa ko itari ku isoko

sangiza abandi

Umushoramari akaba na rwiyemezamirimo, Munyakazi Sadate, wayoboye Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2019 na Nzeri 2020, yagaragaje ko yiteguye gutanga miliyari 5 Frw akegukana iyi kipe ashyigikira mu gihe izaba yashyize imigabane ku isoko.

Munyakazi Sadate yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X, aho yavuze ko yiteguye gushyira miliyari 5 Frw ku meza.

Yagize ati “Ibahasha ya miliyari 5 Frw ishyizwe ku meza. Miliyari imwe izasaranganywa Fan Club kugira ngo zihanagure icyuya zabize; miliyari 1 Frw izishyurwa amadeni kugira ngo nirinde birantega, miliyari 3 Frw zizashorwa muri MURERA mu gihe cy’imyaka 3 bivuze miliyari buri mwaka.’’

Yavuze ko Fan Club zizagumaho ariko zitazongera gutanga umusanzu, ahubwo amafaranga zatangaga azajya ategurwamo ubusabane.

Yakomeje ati “Ubuyobozi buzashyirwaho nanjye uzaba washoye akayabo. Abafatanyabikorwa ba Gikundiro bazahabwa serivisi za Zahabu cyane cyane Umufatanyabikorwa mukuru. Nzashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo muve ku maradio abarangaza.’’

Mu butumwa yakubiye mu ngingo 10 azagenderaho agura Rayon Sports, iya 8 ivuga ko ikipe izaba ifite iby’ibanze byose kugira ngo ibe urutirigongo rwa Siporo Nyarwanda.

Ati “Nyuma y’imyaka 3 yo kwivugurura hazashorwa izindi miliyari 5 Frw zizakora ibitangaza, hazashingwa kandi indi mikino nka Volley, Basket, Amagare,…’’

Yavuze ko ubusabe bwe bufite agaciro kugeza ku wa 25 Ukuboza 2025, ariko mu gihe habaho ibiganiro bitanga icyizere yahita ashyira miliyoni 100 Frw muri Murera mu kuyifasha kurangiza Shampiyona y’u Rwanda neza.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, ubwo yaganiraga na SK FM kuri uyu wa Kane, yavuze ko nta muntu ushobora kugura iyi kipe ngo ibe iye bwite, ahubwo igishoboka ari ukuyiguramo imigabane.

Yagize ati “Rayon Sports ni umuryango ntabwo igurishwa ahubwo igurwamo imigabane.”

“Niba uwabivuze ari umukunzi wa Rayon Sports yagakwiye kuba abizi ko itagurishwa ahubwo igurwamo imigabane.’’

Munyakazi Sadate ni we nyiri Sosiyete y’Ubwubatsi Karame Rwanda, yubaka inzu n’imihanda irimo iya kaburimbo, iy’ibitaka n’iy’amabuye ndetse no kubungabunga za ruhurura.

Rayon Sports iheruka gutangaza ko ishingiye ku banyamuryango bayo, ifite agaciro ka miliyari 6 Frw, bingana n’imigabane ibihumbi 200 mu gihe uwa make waba uri ku gaciro ko kuva ku bihumbi 30 Frw.

Custom comment form