sangiza abandi

SADC yanzuye ko ingabo za SAMIDRC zisohoka muri RDC

sangiza abandi

Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC, wafashe umwanzuro w’uko ingabo za SAMIDRC zisoza ubutumwa bw’amahoro zimazemo imyaka hafi ibiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibyanzuro yafatiwe mu nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya SADC, yateranye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, kuri uyu wa kane, tariki ya 13 Werurwe 2025, yigaga ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.

Ku mwanzuro wa cumi w’ibyavuye mu nama, SADC yategetse ko ubutumwa bwa SAMIDRC mu Burasirazuba bwa RDC busozwa, ndetse itegeka ko izi ngabo zizahita zitangira gutaha hagendewe mu byiciro.

SADC yatangaje ko ishyigikiye inzira yo gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC binyuze mu biganiro bireba impande zirebwa n’iki kibazo, ndetse isaba amahanga gutanga ubufasha ku baturage bari mu Burasirazuba bwa RDC bagizweho ingaruka n’intambara.

Ingabo za SAMIDRC zageze mu Burasirazuba bwa Congo mu 2023, zari zigizwe n’ingabo 2900 z’Afurika Y’Epfo, iza Malawi ndetse n’iza Tanzania zagiye zisanga iz’u Burundi.

Nyuma y’imirwano ikomeye yazihuje n’umutwe wa M23, ndetse igasiga uyu mutwe wigaruriye Uburasirazuba bwa RDC, ingabo za SAMIDRC zatsinzwe intambara zari zifungiwe mu kigo cya Monusco.

Mu minsi yashize abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo bari bagaragaje ko batumva impamvu ingabo z’igihugu cyabo ziri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse basaba Perezida Cyril Ramaphosa gukura ingabo z’icyo gihugu mu Burasirazuba bwa RDC.

Bidatinze Afurika y’Epfo yaje kwemera gusaba u Rwanda inzira yo gucyura imirambo 14 y’ingabo zayo zari zapfiriye kuri uru rugamba, ndetse nyuma yaho u Rwanda rwongera gutanga inzira ku basirikare ba SAMIDRC bagera ku 189 barimo abarembye ndetse n’abagore batwite.

Ku rundi ruhande Guverinoma ya Congo nayo iherutse kwemera ibiganiro hagati yayo n’umutwe wa M23. Ni ibiganiro bizabera i Luanda muri Angola, biyobowe na Perezida João Lourenço, guhera tariki ya 18 Werurwe 2025.

Custom comment form