sangiza abandi

Sosiyete Sivile y’u Rwanda yasabye ko hongerwa imbaraga mu biganiro bitanga agahenge muri RDC

sangiza abandi

Ihuriro ry’Imiryango ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda (RCSP) rihangayikishijwe n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ryagaragaje ko ritewe inkeke n’ingaruka z’ibihano ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje gufatira abarimo abayobozi ba M23.

RCSP yagaragaje ko umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC watumye abantu bahasiga ubuzima, imitungo n’ibikorwaremezo birangirika, ibihumbi by’abantu bahungira mu bihugu nk’u Burundi, Tanzania n’u Rwanda.

Ikomeza igaragaza ko imiryango nka Afurika Yunze Ubumwe, yahuriye mu nama zitandukanye zo ku rwego rwo hejuru zigamije kwiga ku kibazo cy’umutekano muke gikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse hageragezwa ibiganiro by’amahoro birimo ibya Luanda na Nairobi byemejwe n’Umuryango wa EAC na SADC.

Gusa iri huriro rivuga ko hakenewe kongerwamo ingufu muri ibi biganiro byose kugira ngo haboneke agahenge, ndetse hakomeze gushakwa ibisubizo bigeza ku mahoro arambye, bitewe nuko amwe mu masezerano y’amahoro yagiye asinywa atatanze umusaruro wifuzwaga.

RCSP yagaragaje ko nubwo imiryango ya Afurika iri gushyira imbaraga mu gushakira amahoro Akarere, imiryango mpuzamahanga irimo Loni, Ubumwe bw’u Burayi, ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Canada n’u Budage bikomeje guca intege izira y’amahoro bifatira ibihano u Rwanda n’abayobozi ba M23.

Ihuriro ry’Imiryango ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda rihamya ko ibi bihano bigamije gutesha agaciro ibiganiro by’amahoro byemejwe na EAC, SADC na AU, bikarushaho kubangamira imbaraga zabishyizwemo no kubogamira ku ruhande rumwe, ndetse ko nta kindi bizafasha mu kugarura amahoro, uretse kurushaho gukaza amakimbirane no guha imbaraga uruhande rwa RDC.

Ryongeyeho ko ibi bihano bibangamiye ubukungu bw’abaturage bishobora guteza umutekano muke, ndetse bikabangamira intego rusanjye y’ubufatanye mu gukemura amakimbirane.

Kubera izi mpamvu zose zavuzwe hejuru, iri huriro ryahamagariye abayobozi kongera gusuzuma imiterere y’ibihano byafashwe hagamijwe gushyigikira amahoro no kurengera uburenganzira bwa muntu.

RCSP igaragaza ko inama ya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam, yari igamije gukemura amakimbirane binyuze mu guhuza impande zirebwa n’ikibazo, ndetse ko ishyigikiye imyanzuro yayo ko habaho agahenge n’ibiganiro biziguye bikemura ikibazo, hibandwa ku muzi wacyo kugirango gikemuke burundu.

Iri huriro ryagaragaje ko hari intambwe zari zatewe zo gushakira amahoro Akarere k’Uburasirazuba harimo ibiganiro byari byateguwe na Perezida wa Angola bihuza RDC na M23 ndetse n’ibyahuje abayobozi b’u Rwanda n’ab’u Burundi mu kuzahura umubano w’Akarere.

Yasoje yibutsa imiryango mpuzamahanga gusaba RDC guha imbaraga ibiganiro by’amahoro byaba ibya Luanda na Nairobi bitari mu nyungu z’igihe gito ahubwo hagamijwe gushaka igisubizo kirambye cy’amahoro n’umutekano ku baturage bo mu Karere.

Custom comment form