Abanyarwada batuye muri Sudani y’Epfo barishimira ubufatanye bwabo n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage, ndetse ko bituma babyubahirwa.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudan y’Epfo zicunga umutekano w’abaturage, zikabavura ndetse zikagaragara no mu bindi bikorwa biteza imbere imibereho y’abahatuye.
Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bavuga ko ibikorwa by’izi ngabo bituma babyubahirwa, bitewe nuko ntawe upfa kugaragara mu byaha nk’abandi banyamahanga bahaba.
Si ibi gusa kuko hishimirwa uburyo izi ngabo zifatanya n’Abanyarwanda bahatuye mu bikorwa biteza imbere Abanya-Sudani y’Epfo, ndetse bigakorwa mu guca bugufi no kubaha buri wese, ikaba indi mpamvu ituma Abanyarwanda bubahwa muri kiriya gihugu.
Bamwe mu bahamaze igihe kinini bavuga ko kwitwa Umunyarwanda muri Sudani y’Epfo ari iby’agaciro, bitewe n’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda.
Ubuyobozi buhagarariye Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo bushimangira ibivugwa n’abaturage, aho bavuga ko abaturage bo muri Sudani y’Epfo bagize umugisha wo kuba barinzwe n’Ingabo z’u Rwanda, kuko zikomeza kubafasha mu bikorwa bitandukanye byiyongera mu kubarindira umutekano.


