sangiza abandi

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bambitswe imidari y’ishimwe

sangiza abandi

Abapolisi b’u Rwanda 240 bagize Itsinda RWAFPU1 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bambitswe imidari y’ishimwe kubera akazi k’indashyikirwa bakora.

Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Malakal, ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Leta ya Sudani y’Epfo, abakozi ba Loni bakomoka mu bindi bihugu n’abahagarariye inzego z’umutekano muri icyo gihugu.

Paul Adejoh Ebikwo uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Ntara ya Upper-Nile yabereyemo uyu muhango ari na we wari umushyitsi mukuru, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa by’umwihariko abagize Umutwe wa RWAFPU1 n’ubuyobozi bwawo ku muhate n’imbaraga bagaragaje mu gukora batizigama, baharanira kuzuza inshingano zabo zo kurinda no kurengera abafite ubuzima buri mu kaga.

Yagize ati “Umuryango w’Abibumbye ubashimira ku bw’agaciro n’ibikorwa bitandukanye mukora cyane cyane mwita ku bari mu nkambi y’abavanywe mu byabo n’intambara. Iyi midari mwambitswe uyu munsi ni ikimenyetso cy’akazi mwakoze k’indashyikirwa, mwakoze kinyamwuga murangwa n’indangagaciro mu gusigasira umutekano n’ituze rusange by’umwihariko mu kwita ku baturage bo mu nkambi. “

Yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda ku murongo mwiza rugenderaho n’uruhare rwarwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ishami rya Polisi muri Loni (UNPOL), CP Felly Bahizi Rutagerura, yabashimye imikorere myiza n’ubunyamwuga byabaranze mu mwaka bamaze batanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu.

Yashimiye ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ku nama nziza n’icyerekezo buha abari mu butumwa hagamijwe kugira ngo amahoro, umutekano n’ituze rusange bigaruke mu baturage.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo kuva mu 2015, ahabarizwa amatsinda abiri arimo RWAFPU1 rikorera mu Mujyi wa Malakal mu Ntara ya Upper Nile n’Itsinda RWAFPU3 rikorera i Juba mu Murwa Mukuru w’Igihugu.

Custom comment form

Amakuru Aheruka