sangiza abandi

Teta Diana agiye kwiga umuziki muri Suède

sangiza abandi

Umuhanzikazi mu njyana gakondo, Teta Diana ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko atoranyijwe muri bantu batandatu bahawe Buruse yo kujya kwiga ibijyanye n’umuziki na Swedbank Foundation Skåne.

Iki ni igikorwa Swedbank Foundation Skåne ikora buri mwaka. Mu gihe cy’imyaka  25 ishize imaze gutanga Buruse ku bantu banyuranye, mu ngeri zinyuranye zirimo umuziki, mu rwego rwo kubafasha kwiyungura ubumenyi mu bihe bitandukanye.

Mu butumwa Teta Diana yanditse kuri Instagram, avuga ko kuba yarahawe ayo mahirwe ‘Bisobanuye ikintu kinini kuri we kandi ari ‘Ikimenyetso cy’uko umuziki ari ururimi rusange twakifashisha mu gusakaza urukundo no gushyira abantu hamwe’’.

Teta Diana yakomeje ashimira Akanama Nkemurampaka kageze ku mwanzuro wo ku muhitamo. Yanashimye cyane abahanzi bakoranye mu bihe bitandukaye, ndetse yiteguye kuzakorana n’abandi mu bihe bitandukanye mu rwego rwo gushyira itafari rye mu guteza imbere umuco muri rusange.

Uyu muhanzikazi tariki 31 Kanama 2024, yitabiriye igitaramo ‘3040 y’ubutore’ cya Massamba Intore yakoreye muri BK Arena, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki.

Custom comment form