sangiza abandi

The Ben agiye gutaramira muri Ottawa

sangiza abandi

Umuhanzi The Ben uherutse kwandika amateka muri BK Arena, ubwo yamurikaga album ye yise ‘Plenty Love’ yateguje abakunzi be mu Mujyi wa Ottawa igitaramo kizaba tariki ya 15 Gashyantare 2025.

Ni amakuru uyu muhanzi yasangije abamukurikira binyuze ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Ottawa, muri Canada, ariko kugeza uyu ubu nta byinshi aratangaza bigendanye na cyo.

Igitaramo cya The Ben muri Canada kiri mu ruhererekane rw’ibyo ateganya gukora mu rugendo rwo kumurika album ye mu byo yise “Plenty Love Tour”.

Amakuru y’ibanze yerekana ko iki gitaramo azagihuriramo na Shim in The Cut, Umurundi uri mu bahanzi bazamukanye ingoga mu muziki.

Ni igitaramo kizaba gikurikira icy’amateka aherutse gukorera muri BK Arena tariki ya 1 Mutarama 2025, yise ‘The New Year Groove & Album Launch’ cyahurije hamwe abakunzi be ibihumbi kibinjiza mu mwaka mushya.

The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella bitegura kwibaruka imfura yabo, aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘True Love’ igaragaramo umugore we atwite.

Custom comment form