Umuhanzi The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Better’, ikaba ari iya gatatu asohoye izaba iri kuri album ya gatatu yitegura kumurika mu gitaramo azakorera muri BK Arena, tariki ya 1 Mutarama 2025.
Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi ndetse ikaba yamaze kugera ku mbuga zicuruza indirimbo, ije ikurikira ‘Ni Forever’ na ‘Plenty’ zose zizagaragara kuri album ye ya gatatu.
The Ben abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagaragarije abakunzi be ko ari indirimbo yuje amagambo y’urukundo, ndetse abararikira album nshya yitegura gusohora.
Album ya gatatu ya The Ben izaba ikirikira iya mbere yasohoye muri 2009 yise ‘Amahirwe ya Nyuma’, niya kabiri yasohoye muri 2016 yise ‘Ko Nahindutse’ yamurikiye mu Bubiligi.
The Ben amaze gukorera ibitaramo bibiri muri BK Arena, harimo icyo yari yatumiwemo cyiswe ‘Rwanda Rebirth Celebration Concert’ muri 2022 na East African Party yo muri 2019.