sangiza abandi

Tom Close yahagaritse igitaramo yari yasimbuje icya Tems

sangiza abandi

Umuhanzi Tom Close yamaze gusubika igitaramo yari yarateguje gisimbura icy’umuhanzikazi Tems wo muri Nigeria, cyari giteganyijwe tariki ya 20 Werurwe 2025.

Ni itariki yari itegerejweho igitaramo cy’umwe mu bahanzikazi bagezweho mu gihugu cya Nigeria, Temilade Openiyi uzwi ku mazina ya Tems, yagombaga gutaramira muri BK Arena, ndetse bamwe amatike bari baramaze kuyibikaho.

Uyu muhanzi yaje kwibasirwa n’Abanyecongo bakoresha imbuga nkoranyambaga ubwo yamamazaga iki gitaramo, bimuviramo kugwa mu mutego wo kumva amakuru y’ibinyoma ku ntandaro y’ibibazo by’umutekano muke biri mu Karere k’Uburasirazuba.

Nyuma y’uko Tems atangaje ihagarikwa ry’iki gitaramo, Tom Close umaze igihe mu Muziki Nyarwanda yatangaje ko agiye gushyiraho igitaramo cyo “Guca agasuzuguro” gisimbura icya Tems, ndetse benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga na Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima Jean Nepo Abdallah bari bamushyigikiye.

Gusa kugeza ubu iki gitaramo cyamaze gusubikwa bitewe n’umwanya wo kugitegura Tom Close avuga ko wabaye muke, ndetse amahirwe menshi ni uko iki gitaramo kitazongera gusubukurwa.

Tom Close yari yateguje ko iki gitaramo kigomba kuzabera mu nyubako ya BK Arena kuri uwo munsi Tems yari butaramireho, ndetse kikazitabirwa n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda.

Custom comment form

Amakuru Aheruka