Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje ko ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, kitazabangamira irushanwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda.
Ni itangazo Tour du Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025.
Tour du Rwanda yavuze ko umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko imirwano iheruka kuba mu Mujyi wa Goma hagati ya FARDC na M23 yawubohoje, bikanagira ingaruka ku Karere ka Rubavu aharashwe abaturage, bamwe bakitaba Imana, abandi bagakomereka, utazakoma mu nkokora iri rushanwa ngarukamwaka, ndetse yizeza ko hashyizweho ingamba z’ubwirinzi.
Bwagize buti “Hari inshuro imwe iherutse kubaho, aho imirwano (muri RDC) iherutse kugira ingaruka ku batuye mu Rwanda hafi n’umupaka, hashyizweho ubwirinzi ku buryo bitazongera kubaho.”
Bwakomeje buvuga ko ubuzima mu Karere Ka Rubavu bukomeje, ndetse bwizeza abakina ndetse n’abafana ko umutekano wabo uzaba urinzwe kandi bazaryoherwe n’irushanwa.
Irushanwa ry’amagare rigiye kuba ku nshuro ya 17 kuva ribaye mpuzamahanga, no ku nshuro ya karindwi kuva rigeze ku rwego rwa 2.1, rikaba riteganyijwe guhera tariki ya 23 Gashyantare kugeza tariki ya 2 Werurwe 2025.
Tour du Rwanda 2025 izakinwa mu duce umunani tugizwe n’ibilometero 812, agace karekare ni aka Kabiri, kazava Rukomo ya Gicumbi kagasorezwa i Kayonza, ku ntera y’ibilometero 158.
Uduce tuzakinirwa hafi y’Akarere ka Rubavu ni Musanze – Rubavu aho abasiganwa bazakoresha ibilometero 102 na Rubavu – Karongi hareshya n’ibilometero 97.
