sangiza abandi

Turahirwa Moses washinze Moshions yatawe muri yombi

sangiza abandi

Turahirwa Moses washinze Inzu y’Imideli ya Moshions, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko Turahirwa yatawe muri yombi nyuma yo gupimwa no gusangangwamo ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Turahirwa Moses arakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI, Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu Butabera.’’

Dr Murangira B. Thierry yavuze ko bishoboka ko ibiyobyabwenge ari byo bigira uruhare mu myitwarire amaze iminsi agaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Mata 2023, Turahirwa Moses nabwo yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bisa nk’ibi no gukoresha inyandiko mpimbano, nyuma y’uko ashyize hanze ifoto ya pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umukobwa.

Ibi kandi byagiye bikurikirana n’indi myitwarire irimo kwiyita ‘indaya’, gusangiza amafoto yambaye ubusa, amashusho y’urukozasoni n’ibindi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka