Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yagejejwe imbere y’urukiko rw’ikirenga rwa Kicukiro, yemera ko yakoreshaga ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi ndetse yanarufatanywe.
Turahirwa Moses yagejejwe ku rukiko kuri uyu wa kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025, mu rubanza rwagombaga gutangira i saa tatu z’amanywa, ariko rukererwaho iminota 30.
Turahirwa Moses yemereye urukiko icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse avuga ko ubwo yafatwaga yitangiye ku bwende urumogi yari afite ariko rutagera ku biro ubushinjacyaha bwavuze.
Turahirwa yemeye ko urumogi yafatanywe yarunywaga ndetse yarukuye muri Kenya, ariko avuga ko urwo yafatanywe rutagera ku magarama abiri.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Moses yari atunze ibiyobyabwenge ndetse nawe abyiyemerera ko yanabinywaga, bongeraho ko yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi.
Ubushinjacyaha bwasabiye Moses kuburana afunze kubera ko agikurikiranyweho n’ikindi cyaha cyo kuba yacuruzaga urwo rumogi.
Turahirwa Moses yasutse amarira mu rukiko ubwo yari ahawe umwanya wo kugira icyo avuga ku birego ashinjwa ariko umucamanza amusaba ko yatuza agasobanura ibyo aregwa.
Turahirwa Moses ni inshuro ya kabiri yongeye gufungwa nyuma y’uko muri Mata 2023 na bwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
