sangiza abandi

U Rwanda na Ethiopia byaganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo ushinzwe ubuterwerane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa yagiranye ibiganiro na n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Ethiopia, Maréchal Berhanu Julu, bigamije guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ku uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ingabo ibinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko Brig Gen Karuretwa yahuye na Marshall Julu, ari kumwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Gen Maj (Rtd) Charles Karamba.

Banditse bati” Muri uku guhura, baganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare busanzwe hagati y’impande zombi, n’ahantu hashya bwakwagurirwa.”

Brig Gen Karuretwa yagiye muri Ethiopia tariki ya 16 Ukwakira 2024, aho yitabiriye inama y’abayobozi b’igisirikare bo muri Afurika imaze iminsi itatu ibera Addis Ababa. Yaganiriwemo ibibangamiye umutekano n’ubufatanye mu kubikemura.

Custom comment form

Amakuru Aheruka