Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yakiriye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu bya Gisirikare mu Ngabo za Pakistan, Maj Gen Muneer-ud-Din.
Abayobozi bombi baganiriye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mutarama 2025.
Ibi biganiro byabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimuhurura, byanitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Maj Gen Muneer-ud-Din n’itsinda rye bari mu ruzinduko rw’iminsi 3 rwo kunoza imikoranire ya RDF n’Igisirikare cya Pakistan.
U Rwanda na Pakistan ni ibihugu bifitanye umubano mu nzego zitandukanye, watangiye ubwo ibihugu byombi byafunguraga Ambasade muri buri gihugu.
Ibi bihugu byombi bisanzwe bikorana mu zindi nzego zirimo ubucuruzi aho u Rwanda rwohereza umusaruro mwinshi w’icyayi muri iki gihugu, na cyo kikohereza umusaruro mwinshi w’umuceri wa Pakistan.
U Rwanda na Pakistan kandi bifitanye amasezerano mu bya politiki, umutekano, ubuvuzi, ubuhinzi, inganda ndetse n’ibindi bikorwa birimo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Pakistan kandi iri mu bihugu bifite igisirikare gikomeye, ibi bizatuma imikoranire hagati yacyo n’icy’u Rwanda, yongera ubunararibonye no kunoza inshingano kinyamwuga.