Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, arayobora umuhango wo gushyira umukono ku masezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, avuga ko aya masezerano ashyirwaho umukono kuri uyu wa Gatanu, saa munani z’amanywa, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe na mugenzi wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika nta byinshi yatangaje bikubiye muri aya masezerano, gusa igihari cyo ni uko agendanye na bimwe mu byemejwe n’impande zombi mu ruzinduko Umujyanama Mukuru wa Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos aherutse kugirira mu bihugu byombi mu ntangiriro za Mata 2025.
Massad Boulos yageze muri RDC aganira na Perezida Tshisekedi nyuma asura u Rwanda abonana na Perezida Kagame.
Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru, Massad yavuze ko ubuyobozi bwa Trump “bushaka gukoresha uburyo bwose bw’ubukungu n’ububanyi n’amahanga mu guteza imbere amahoro” mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ubwo yari mu kiganiro i Washington, Massad Boulos yagaragaje ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, Tshisekedi wa RDC, Ruto wa Kenya na Museveni wa Uganda yasanze impande zose zifite ubushake bwo gukemura ikibazo.
Aya masezerano agiye gusinywa mu gihe hari ibiganiro biganisha ku nzira y’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar aho ku ikubitiro byahuje Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, ndetse kuri ubu biri guhuza Ihuriro AFC/M23 na Leta ya Congo.
AFC/M23 na Leta ya RDC biherutse gutangaza agahenge ku mirwano kugira ngo hakomeze inzira y’ibiganiro bigamije kwimakaza amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.