Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Somalia, Abdisalam Ali, byibanze ku gushimangira umubano w’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Somalia.
Ibi biganiro byabereye mu Bushinwa ku wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025, aho aba bayobozi bombi bari bitabiriye Inama y’Abaminisitiri yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu Nama y’ubufatanye hagati ya Afurika n’u Bushinwa (FOCAC).
Mu biganiro byahuje Minisitiri Amb. Nduhungirehe na Minisitiri Abdisalam Ali, impande zombi zashimangiye ko u Rwanda na Somalia bifite inyungu mu gukomeza imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano, uburezi n’ubuhahirane.
Umubano w’u Rwanda na Somalia mu rwego rwa politiki umaze gutera imbere, by’umwihariko nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu 2022. Aya masezerano yibanze ku guteza imbere ubufatanye mu bya dipolomasi, amahugurwa y’abakozi ba Leta, no guhugura inzego z’umutekano.
Mu 2023, Somalia yafunguye Ambasade yayo i Kigali, mu gihe u Rwanda narwo rufite gahunda yo gushyiraho Ambasade yarwo i Mogadishu, umurwa mukuru wa Somalia.
Mu ijambo rye muri iyo nama ya FOCAC, Minisitiri Nduhungirehe yashimye ubufatanye bukomeje kuranga u Bushinwa n’Afurika, avuga ko bushingiye ku ntego zisangiwe kandi bugaragarira mu musaruro ufatika ugezwa ku baturage.
Ati “Ubushinwa n’Afurika bifitanye umubano ukomeye kandi uhoraho, wubakiye ku ntego dusangiye kandi ugaragarira mu bikorwa bifatika, byibanda ku nyungu z’abaturage.”
Yakomeje agira ati ” Ibyo ni nako bimeze ku mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa, ukomeje gukura binyuze mu bufatanye bufatika kandi bwungukira impande zombi.”
Inama ya FOCAC yabaye umuyoboro ukomeye wo kongerera imbaraga imikoranire mu nkingi zitandukanye hagati y’Afurika n’u Bushinwa, harimo iterambere ry’ibikorwaremezo, uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’imishinga y’iterambere ishingiye ku nyungu rusange.
Uyu mubano ugaragaza uburyo Afurika ikomeje kubona u Bushinwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu rugamba rwo kwihutisha iterambere rirambye ry’uyu Mugabane.


