Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Amb. Philipp Stalder, Umuyobozi w’Ishami ry’u Busuwisi rishinzwe Umugabane wa Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu.
Ibiganiro by’aba bayobozi byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Kamena 2025, byibanze ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda n’u Busuwisi, ndetse na gahunda nshya zigamije kwagura ubwo bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, imyuga n’ubumenyingiro, ndetse no kubaka inzu ziciriritse zifasha abaturage kubona aho gutura ku giciro gito.
Ambasaderi Stalder yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu burezi bufite ireme, serivisi z’ubuzima zihendutse kandi zinoze ndetse n’ubushake bw’igihugu mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.
Gen [Rtd] Kabarebe yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza ubufatanye bwiza n’u Busuwisi, by’umwihariko mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro, binyuze mu ishoramari, inkunga n’ubufatanye mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
U Rwanda n’u Busuwisi bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu iterambere n’ubutwererane mu bya dipolomasi.
U Busuwisi bwagiye butera inkunga imishinga itandukanye y’iterambere, harimo iy’ubuzima (nk’ibikorwa byo kurwanya igituntu n’ubwandu bwa SIDA), kwita ku bidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Mu 2019, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’uburezi no kongera ubushobozi bw’abarimu n’abanyeshuri, hibandwa ku mashuri y’imyuga. Ibigo nderabuzima byinshi biri mu turere two mu cyaro na byo byungukiriye muri ubu bufatanye.
U Busuwisi bunagira uruhare mu guteza imbere gahunda yo kwigira k’u Rwanda binyuze mu kwegereza abaturage amahirwe y’iterambere atandukanye binyuze muri gahunda za Swiss Agency for Development and Cooperation (SDC).


