sangiza abandi

U Rwanda rugiye kubaka inyubako izacungura miliyari 14 Frw rwakoreshaga rukodesha

sangiza abandi

Leta y’u Rwanda irateganya kubaka inyubako ngari izimukiramo ibigo bya Leta na za Minisiteri 45 byari bisanzwe bikodesha inyubako zo gukoreramo, bikazafasha mu kuzigama miliyari 14 Frw zabitangwagaho buri mwaka.

Uyu mushinga wiswe “RRA corridor”, uzaba ugizwe n’inyubako izubakwa ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ku buso bwa metero kare ibihumbi 100, uturutse ku Cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi kugera ku nyubako ikoreramo Ibirori bya Minisitiri w’Intebe (PRIMATURE).

Ni umushinga uzakorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, RHA, aho bateganya ko iyi nyubako nirangira izimukiramo ibigo bya Leta na Minisiteri bigera kuri 45.

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Alphonse Rukeburandekwe, agaragaza ko uyu mushinga uzafasha kuzigama amafaranga yatangwaga mu gukodeshereza ibi bigo inyubako bikoreramo.

Ati “Dukurikije ingingo y’imari tugenera gukodesha ibigo hafi 45 dukodeshereza harimo ibigo bya Leta n’ibigo by’abafatanyabikorwa, tubona ingengo y’imari dukoresha dushobora gushaka uburyo twayikoresha mu gihe kirekire noneho tugakora uriya mushinga, twita ‘RRA Corridor’ ari na wo waha aho gukorera umuvunyi ndetse n’ibindi bigo.”

Yakomeje agaragaza ko umushinga w’iyi nyubako uri kunozwa, aho bateganya ko uzimukiramo ibigo bya Leta by’umwihariko ibisanzwe bitwara ingingo y’imari ndende nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, NIDA n’igishinzwe Imisoror n’Amahoro, RRA.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, aheruka kubwira Inteko ko ari inyubako izimurirwamo byinshi mu bigo byakoreraga ahantu hatajyanye n’igihe, ndetse n’uburyo bwo kubungabunga ubuzima bw’abakozi, bakorera ahantu heza.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko buri mwaka Leta yishyura miliyari 14 Frw mu gukodeshereza ibigo byayo na Minisiteri zidafite inzu zazo bwite ndetse ayo mafaranga ari yo azifashishwa mu kubaka iyi nyubako.

Custom comment form