U Rwanda ruri kwitegura kwakira Inama Mpuzamahanga n’Inteko Rusange y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge, ISO, izitabirwa n’ibigo bisaga 170 bitsura ubuziranenge hirya no hino ku Isi.
Iyi nama izabera i Kigali guhera tariki 6-10 Ukwakira 2025, isanzwe iba buri mwaka, ariko by’umwihariko ni inshuro ya kabiri igiye kubera muri Afurika nyuma y’iyabereye muri Afurika y’Epfo mu 2019.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, Murenzi Raymond, yabwiye RBA ko iyi nama izitabirwa n’ibigo bitsura ubuziranenge birenze 170, bihuriye mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge, ISO, ariko nanone izitabirwa n’inzego za Leta, n’inzego z’abikorera, abahanga batandukanye bavuye hirya no hino ku Isi.
Akomeza avuga ko abazitabira iyi nama bazaganira ku ruhare rw’ubuziranenge mu gutuma inganda zitera imbere ndetse no gutuma ibibazo biri hirya no hino ku Isi bibonerwa ibisubizo biciye mu mabwiriza y’ubuziranenge afite aho ahuriye n’ubwenge buhangano, AI.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byashyize imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga by’umwihariko Ubwenge Buhangano, hagamijwe kurushaho kwihutisha iterambere ry’igihugu n’Umugabane wa Afurika.
Murenzi avuga ko muri iyi nama bazigira ku bindi bigo uburyo barushaho kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge byumwihariko mu koroshya ikoreshwa ry’ubwenge buhangano.
Ati “U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ku rwego rw’ubuziranenge turitegura kwiga byinshi kuko tuzaba tubona ibigo by’ubuziranenge byateye imbere, bimaze igihe bishyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuziranenge, hari ibimaze imyaka ijana biriho, hari ibimaze n’iyo myaka irenga, turifuza kuzigiramo byinshi ariko natwe tukagira icyo dutanga.”
U Rwanda kwakira iyi nama ni amahirwe akomeye n’umwanya wo gusangiza Isi aho rugeze rwiyubaka kandi rutera imbere ndetse no kwigira ku bandi mu rugendo rwo kurushaho kunoza intego z’igihugu n’aho cyifuza kugera.