Pariki y’Igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura z’umweru 70 zizavanwa muri Afurika y’Epfo ziyongera kuri 30 zaherukaga kuyigezwamo mu 2021.
Ni igikorwa kizatangira mu mpera za Gicurasi 2025, aho biteganyijwe ko hazazanwa intare n’inkura zari zarazimye mu myaka myinshi ishize.
Pariki y’Akagera yatangaje ko izakira inkura 70 zizakora urugendo rw’ibilometero 3,400 zivuye muri Afurika y’Epfo, aho zizaba zipima toni ebyiri.
Ni ubwa mbere mu Rwanda hazaba hagiye kuba inkura zera, ndetse umubare wazo mu Majyepfo ya Afurika ni muto cyane ku buryo hari n’ibyago by’uko zazimira burundu, bitewe n’uko zagiye zihura n’akaga ko guhigwa ngo amahembe yazo agurishwe.
Mu Majyepfo ya Afurika uyu munsi habarurwa inkura zera zisaga 17.000, ni mu gihe mu Majyaruguru ho zisa n’izashize burundu kubera ko ubu hari ebyiri gusa z’ingore.
Pariki y’Igihugu y’Akagera ikomeje kuba icyitegererezo mu rwego rwo kubungabunga ibinyabuzima, aho yanditse amateka akomeye mu kugarura intare n’inkura zari zarazimye mu myaka myinshi ishize.
Inkura zongeye kugarurwa mu Rwanda mu 2017 nyuma y’igihe zarazimiye burundu, icyo gihe hazanywe inkura zirabura 18 zaturutse muri Afurika y’Epfo, nyuma mu 2021 hazanwa inkura zera 30 zitari zisanzwe zarigeze kuba mu Rwanda.
Pariki y’Akagera igaragaza ko kuzana inkura n’intare ari igikorwa kigamije kongera guha agaciro urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nyamaswa.
Ku munsi mpuzamahanga w’ibinyabuzima bikendera (Endangered Species Day 2025), ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko umubare w’inyamaswa ziyibarizwamo wazamutse uva munsi ya 5000 mu 2010, ugera hafi ya 12.000 muri iki gihe.