sangiza abandi

U Rwanda rugiye kwakira Iserukiramuco ry’Abafana ba Arsenal muri Afurika

sangiza abandi

Mu Rwanda hagiye kubera Iserukiramuco ry’Abafana ba Arsenal, ryiswe ‘Arsenal Fans festival 2025’.

Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu biteganyijwe ko rizaba tariki ya 18-20 Mata 2025.

Abafana ba Arsenal bazitabira iri serukiramuco ni abo mu bihugu bya Afurika birimo Nigeria, Ghana, Sudani y’Epfo, Zambia, Tanzania, Uganda na Kenya.

Abazitabira iri serukiramuco bazakora ibikorwa bitandukanye birimo gufasha, gutembera u Rwanda, hazakinwa imikino itandukanye ndetse hanateganyijwe ibindi bikorwa by’imyidagaduro.

Iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda, aho rusanzwe rufitanye imikoranire iganisha ku iterambere n’iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona yo mu Bwongereza, binyuze muri Visit Rwanda.

Custom comment form