sangiza abandi

U Rwanda rugiye kwitabira isuzumabumenyi ry’uburezi ku rwego mpuzamahanga

sangiza abandi

Abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye mu Rwanda bari kwitegura isuzumabumenyi mpuzamahanga rigamije gusesengura uburezi mu bihugu bitandukanye no kureba uko abanyeshuri bashobora gukoresha ubumenyi bwabo mu gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe rizwi nka PISA (Programme for International Student Assessment).

PISA ni isuzuma rikorwa buri myaka itatu, ritanga amakuru afasha ibihugu kunoza uburezi no guteza imbere imyigire hagati ya tariki ya 27 Mata n’iya 7 Kamena 2025.

Muri iyi gahunda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyasabye abayobozi b’amashuri kwitwararika mu gutanga imyirondoro y’abanyeshuri bazakora iri suzuma, kugira ngo hazatoranywemo abujuje ibisabwa.

Isuzuma rya PISA rizibanda ku masomo atatu arimo Imibare, Icyongereza na Siyansi, aho hazasuzumwa niba ubumenyi abanyeshuri bahabwa bubafasha mu gukemura ibibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo muri Maranyundo Girls’ School, Udahemuka Audace, yatangarije RBA ko kuba iri shuri riri mu bigo bizahagararira u Rwanda ari amahirwe akomeye.

Yagize ati “Tuzategura iri suzuma neza kuko dusanzwe twitabira amarushanwa mpuzamahanga. Tuzashyira hamwe na NESA, ariko tutibanda ku byo abana biga biri kuri porogarumu y’Igihugu ahubwo tubihuza n’ubuzima busanzwe.”

Isuzuma rya PISA rizitabirwa n’ibihugu 91 byo hirya no hino ku Isi, birimo bitanu byo muri Afurika ari byo u Rwanda, Kenya, Maroc, Misiri na Zambia.

Custom comment form