Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko mu mwaka wa 2028 hazashyirwaho Pariki y’Igihugu yihariye y’ibirwa, izaba irimo ibyo mu Kiyaga cya Kivu n’ibindi biri mu turere nka Bugesera.
Ubuyobozi bwa RDB buvuga ko iyi pariki izaba igicumbi cy’ubushakashatsi ku nyoni n’ibimera, hakazajya hakorerwa imikino, irimo gukina golf, siporo zo mu mazi, kuhashakira imiti gakondo n’ubworozi bw’inzuki.
Juliana Kangeli Muganza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, yabigarutseho ubwo yaganiraga n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu.
Yatangaje ko iyi pariki izaba igicumbi cy’ubushakashatsi ku nyoni n’ibimera, hakazajya hakorerwa imikino, irimo gukina golf, siporo zo mu mazi, kuhashakira imiti gakondo n’ubworozi bw’inzuki.
Avuga kandi ko hari inyigo zakozwe kuva mu 2012 na 2014, zagaragaje ko ibi birwa bifite ubukungu bwihariye bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Ati “Turateganya ko mu 2028 iyi pariki izaba iriho, kandi izafasha mu kurinda ibidukikije, guteza imbere ubukerarugendo, ndetse n’ubushakashatsi.”
Ku rundi ruhande ariko MINEMA na MINALOC batangaje ko hari inyigo irimo gukorwa igamije kwimura abaturage babarirwa mu 8,105 batuye ku birwa 11. Gusa igihe nyirizina cyo kwimuka ntikiratangazwa, kuko hakirimo gutegurwa ingengo y’imari izifashishwa mu gutuza aba baturage mu buryo burambye.
Sena y’u Rwanda isaba ko abaturage bazahabwa ingurane iboneye, ndetse bagahugurwa ku buryo bashobora kwihangira imirimo cyangwa guhabwa amahirwe mashya ajyanye n’ubukerarugendo, kugira ngo ubuzima bwabo budashingira gusa ku bikorwa byo kuroba nk’uko byahoze.
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre Abasenateri bagaragaza ko ibi birwa bikwiye kubyazwa umusaruro mu buryo burambye, nk’uko bigarukwaho na Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre.
Ati “Ikirwa cya Nkombo ni cyo cyonyine cyagumamo abaturage, ibindi bikaba iby’ubukerarugendo. RDB ikwiye kubibona nk’amahirwe atanga amafaranga menshi kurusha n’ayinjizwa n’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi.”
Yongeyeho ko ibi birwa bifite ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu bushakashatsi ku miti gakondo, kongera umusaruro w’inzuki no guteza imbere siporo zitandukanye zo mu mazi, ibyo byose bikaba bigira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’uturere.
Perezida wa Komisiyo ya Sena ishinzwe Imibereho Myiza, Hon. Umuhire Adrie, yasabye ko RDB yagira uruhare mu kugenzura uburyo abashoramari bagura ubutaka ku birwa, kugira ngo abaturage badakomeza guhabwa amafaranga make atajyanye n’agaciro k’ubutaka bwabo.
Ati “Mukwiye gukorana bya hafi n’abashoramari n’abaturage kugira ngo utuzwa ubone amafaranga amufasha gutangira ubuzima bushya aho yimuriwe.”
Iyi pariki nshya y’Ibirwa ikomeje kugaragara nk’umwe mu mishinga izagira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere ubukerarugendo burambye, bushingiye ku bidukikije, ndetse no kongera ubushobozi bw’igihugu mu kwakira ba mukerarugendo baturutse impande zose z’isi.